AmakuruImikino

Real Madrid ikomeje gukubita agatoki ku Kandi ngo yegukanye umukinnyi ukomeye wa Manchester City

Ikipe ya Real Madrid bikomeje kuvugwa ko nta nkomyi na nkeya ifite zo kuba yakwibikaho Rutahizamu Erling Haaland wa Manchester City uri mu bahagaze neza muri iyi minsi by’umwihariko muri Shampiyona y’Ubwingereza (Premier League).

Kuri uyu wa kane,tariki ya 23 Werurwe 2023, nibwo itangazamakuru ryo mu mujyi wa Madrid ryongeye kubyutsa inkuru ivuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Real Madrid muri 2024.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Norway ukinira Manchester City ashobora noneho kwinjira muri La Liga bitewe n’ingingo yo kumurekura iri mu masezerano ye,kuyemeza bikaba bishobora gutuma aba umukinnyi uhenze cyane mu mateka ya ruhago asimbuye, Neymar Jr.

Florentino Perez arifuza Erling Haaland muri Real Madrid kandi ngo bimaze imyaka myinshi. Ariko nyuma yo kumubura muri 2020 no muri 2022,ngo ntashaka kumubura muri 2024.

Kuri uyu wa kane, ikinyamakuru AS cyashyize ku rupapuro rwa mbere gahunda yo kuza kwa Haaland muri Real Madrid.

Nk’uko amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Esipanye abitangaza, Real yashyize Erling Haaland ku mwanya wa mbere ku musimbura wa Benzema.

Nyubwo agiye kongererwa umwaka umwe,uyu Mufaransa w’imyaka 35 y’amavuko azasigira umwanya we Haaland.

Mu rwego rwo kwerekana impamvu Madrid itagize icyo ikora ku isoko muri 2023, ikinyamakuru AS cyasobanuye ko iteganya ko mu 2024 yiteguye kuzana uyu rutahizamu imukuye muri Manchester ku giciro gito,cyane ko hazakurikizwa ingingo imurekura iri mu masezerano ye.

Ikinyamakuru AS, kivuga ko nubwo iyo ngingo ihari ariko uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu marushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino azagurwa akayabo kari hagati ya miliyoni 220 na 240 z’amayero.

Ibi bivuze ko Erling Haaland azahita aba umukinnyi uhenze kurusha abandi bose babayeho ku isi aho azahita aca ku bakinnyi ba PSG, Neymar (222M€) na Kylian Mbappé (180M€).

Erling Haaland arigushakishwa bikomeye na Real Madrid

Twitter
WhatsApp
FbMessenger