AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto dore uko Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye hamwe bakakira Perezida Kagame

Abanyarwanda n’incuti zu Rwanda baba mu gihugu cyu Bubiligi kuri  uyu wa kabiri bahuriye hamwe bafata umwanya bajya kwakira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uri muri iki gihugu aho yitabiriye  inama ya 12 yiga ku iterambere ry Uburayi “European Development Days”.

Mu byishimo byinshi abanyarwanda baba m’u Bubiligi bahuriye ahazwi nka  Tour de Taxi i Brussels  mu Bubiligi bafite ibyapa byanditseho amagambo atandukanye nka “We Love Kagame (Dukunda Kagame)” abandi bati “Muzehe wacu, Perezida wacu” “Proud to be Rwandan(Nterwa ishema no kuba umunyarwanda)”, “11 Million Rwandans Love Paul Kagame (Miliyoni 11 z’abanyarwanda bakunda Paul Kagame)”, “Visit Rwanda” bigaragarira buri wese ko bari bishimiye kwakira H.E Paul Kagame mu Bubiligi.

Perezida Kagame akaba n’ umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe ari mu Bubiligi aho yitabiriye   inama ya 12 yiga ku iterambere ry Uburayi “European Development Days”  ikaba yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 5 Kamena 2018 , Inama y’uyu mwaka iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Amafoto y’uko byari byifashe i Brussels.

Hari abanyamakuru batandukanye bari baje gufata amashusho n’amafoto yuko Perezida Kagame yakiriwe i Brussels

Si Abanyarwanda gusa bari bahari hari n’incuti z’u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger