Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yirukanye umutoza Javier Martinez Espinoza nyuma yo gutsindwa na APR FC

Nyuma yo gutsindwa na mukeba wabo w’ibihe byose ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports ihisemo kwirukana umutoza wayo Javier Martinez Espinoza .

Uyu munya-Mexique yirukanwa nyuma y’amazi atatu yari amaze muri iyi kipe asimbuye umunya-Brazil Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho). Yirukanwe kandi nyuma  y’inama yamaze amasaha atari make yaraye ihuje Komite nyobozi ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo gusezerera umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi atatu ayitoza.

Ibi bije nyuma yo kutishimira uburyo uyu mutoza yitwaye mu mikino ibanza, harimo by’umwihariko umukino yatsinzwemo na APR FC bigaragara ko anarushwa, aha akaba yarashinjwe na benshi ko yahagaritse nabi iyi kipe ya Rayon Sports mu kibuga.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, Munyakazi Sadate yashyize hanze ubutumwa yihanganisha abafana n’abakunzi ba Rayon Sports avuga ko hari gushakwa izindi ngamba ndetse n’icyaba cyarateye uku gutsindwa, none umutoza abaye igitambo.

Itangazo Rayon Sports yashyize hanze rivuga ko impande zombi zumvikanye bagasesa amasezerano bari bafitanye.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mutoza mu masezerano yagiranye na Rayon Sports, igihe yaba yirukanwe amasezerano ye atarangiye, yahabwa ukwezi kumwe gusa k’umushahara kw’imperekeza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2019 Rayon Sports ifite umukino wa gicuti igomba gukina na Mukura VS mu rwego rwo gusoza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa ry’abana bwaberaga mu karere ka Nyanza.

Uyu mukino ntabwo Rayon Sports iza kuba iyobowe n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

Uyu mutoza ukomoka muri Mexique yageze muri Rayon Sports tariki 22 Nzeri 2019, atoza imikino y’amarushanwa atandukanye arimo Super Cup n’imikino 15 ya shampiyona y’u Rwanda.

Mu gihe yari amaze muri Rayon Sports, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 31.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger