AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ifata umwanya wa gatatu muri shampiyona-Amafoto

Umukino utarakiniwe ku gihe wahuzaga AS Kigali na Rayon Sports, urangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze igitego 1-0, inahita ikura Kiyovu Sports ku mwanya wa gagatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 43.

Igitego cyo ku munota wa 48 cya Mugisha Girbelt ni cyo cyafashije iyi kipe y’ubururu n’umweru kwivana mu menyo ya AS Kigali bari bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino utagaragayemo Shabani Hussein Tchabalala watangiye Rayon Sports yotsa AS Kigali igitutu, gusa ibi byarangiranye n’iminota 10 ya mbere y’umukino, kuko nyuma yayo AS Kigali na yo yahise yinjira mu mukino igatangira kwataka Rayon Sports.

Iyi kipe y’abanyamujyi ni na yo yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego kurusha Rayon Sports, gusa Abataka bayo bari bayobowe na Ndarusanze J. Claude n’Umugande Frank Kalanda ntibabubyaze umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yatangiranye igice cya kabiri gahunda yo gushaka igitego ku mbaraga igice cya kabiri, iza no kukibona ku munota wa 48 w’umukino ibifashijwemo na Mugisha Girbelt wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga n’umutoza Ivan Jacky Minnaet.

Ikipe ya AS Kigali ntiyacitse intege yakomeje guhatana byibura ngo yishyure iki gitego, gusa ikagorwa n’ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari bwamaze kugeramo Rwatubyaye Abdoul wageze mu kibuga asimbuye Faustin Usengimana wari wagize akabazo k’imvune igice cya mbere kikijya kurangira.

Uyu mukino wanavukiniyemo Mugisha Francois bita Master, wavuye mu kibuga asimbuwe na Muhire Kevin agahita ajyanwa kwa muganga ikitaraganya.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports guhita ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 43, gusa iracyafite imikino 2 yindi y’ibirarane igomba gukina.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 50.

Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports.
Rwatubyaye Abdoul na Djabel Manishimwe babanje hanze.

Umufana wa AS Kigali asengera ikipe ye.
Nsabimana Eric Zidane ntiyagaragaye muri uyu mukino kubera imvune.
Ally Niyonzima ahanganye na Yannick Mukunzi.
Irambona Eric ahananganye na Kayumba Soter.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger