Imyidagaduro

Kuba uriya musore yanyambitse impeta ntibivuzeko tuzabana: Shaddy Boo

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Shaddy Boo yambitswe impeta y’urukundo n’umusore w’umunyamideli witwa Pogba ndetse binasiga urujijo mu bantu dore ko uyu mukobwa yabyaranye abana babiri na Producer Meddy Saleh.

Inkuru yagiye hanze ni uko uyu mugore w’abana babiri, yamaze kwambikwa impeta n’umusorebivugwa ko bamaze iminsi bakundana mu buryo bw’ibanga kuko batigeze bajya mu itangazamakuru ndetse uyu musore ajya no kuyimwambika byabaye mu bwiru.

Icyakora nubwo yagaragaye yambaye impeta y’urukundo yambitswe na Pogba, Shadd Boo we avuga ko kuba yarayimwamvitse mu byo benshi basigaye bita gutera ivi, ntaho bihuriye no kuba aba bombi barushinga ndetse anavuga ko ari ibihuha cyane ko umusore wagaragaye amwambika impeta ngo ari inshuti y’umuryango.

Aseka cyane, Shaddy Boo yagize ati “Ntabwo ari byo biriya bintu, ni ibihuha ntabwo ari ukuri, kandi uriya ni inshuti y’umuryango ntabwo ari umuntu dukundana. Ntabwo byari ukwambikana impeta, byari ugukina. Biriya ntabwo ari ibintu bya vuba, nta n’ubukwe, nta n’umuntu dukundana, ntawe. Oya.”

Uyu mugore w’abana babiri b’abakobwa akomeza avuga ko ibyo bari barimo byari imikino kuko ngo nta muntu bakundana magingo aya, bikorwa ngo bari bari gufungura maze ngo bikinira umusore aba ateye ivi gutyo yewe ngo n’uwabafotoye ntabwo bari baziko abishyira hanze.

Shaddy Boo ati: “Twari turi gusangira ifutari [Ifunguro rya nimugoroba ku bayisiramu bari mu gisibo], umuntu ahita afata ifoto gutyo ayishyira hanze. Ntabwo ari njye wabikoze gutyo ni iyo nshuti ye yindi. Ntabwo twari tuzi ko ayishyira hanze kuko ushobora kugira ngo ni ukwikinira ariko byagera hanze ugasanga bibaye ibindi bindi nk’uko byanagenze.”

Mbabazi Shadia cyangwa se Shaddy Boo, yamamaye cyane ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa Buhoro buhoro yagiye hanze mu 2011 igakundwa byimazeyo ndetse no n’imvugo ‘Odeur ya ocean’ yavuze ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cyacaga kuri televiziyo ya Royal Tv ubu itagikora. Kuva icyo gihe yamenywe na buri wese ukoresha Instagram bitewe n’amashusho yashyiragaho abenshi bakavuga ko akurura abagabo dore ko atatinyaga gushyiraho Video ari gutigisa umubyimba w’ikibuno ku buryo buhambaye.

Mu minsi ishize yavuzweho kuba mu rukundo na bamwe mu byamamare bitandukanye byagiye biza mu Rwanda; birimo Davido na Diamond. Ntabwo uyu musore azwi cyane kuko amakuru ye atarajya hanze yose.

Nubwo avuga ko ibi atari ukuri birasa naho arugushyira abantu mu rujijo kuko w’amugani abatazi iby’urukundo bavuga abo bihebeye , Shaddy Boo we yakomeje kugira ibanga uyu musore kuko iyo umubajije byinshi kuri we avuga ko atabivuga, muri make aramutsinda.

Uyu niwe musore wambitse impeta Shaddy Boo
Asanzwe ari umunyamideli
Twitter
WhatsApp
FbMessenger