AmakuruImikino

Rayon Sports yatangiye shampiyona izamura mu bicu abakunzi bayo(Amafoto)

Rayon Sports yatangiye shampiyona neza ubwo yatsindaga Gasogi United 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Uyu munsi nibwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 yatangiye Gasogi United yakira Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni nabwo bwa mbere iyi Shampiyona yari igiye gukinwa yitwa ’League’ nyuma y’uko FERWAFA iyirekuye ikajya mu maboko y’amakipe akaba ari yo ayitegurira.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 6 ubwo Ojera yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko hakabura uwushyiramo.

Rayon Sports yari mu mukino neza, Charles Baale yatsindiye iyi kipe igitego cya mbere ku makosa ya myugariro Henok wataye umupira akawuhusha.

Nyuma yo guhererekanya neza abakinnyi ba Rayon Sports binjiranye ubwugarizi bwa Gasogi wabonaga buhuzagurika maze Ojera atera ishoti mu izamu umunyezamu awukuramo maze Youssef Rharb ahita awushyira mu nshundura yongera guhagurutsa abafana ba Rayon Sports ku munota wa 18.

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Gasogi United ariko ubusatirizi mu minota yakurikiyeho bugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye harimo nk’umupira ukomeye wa Luvumbu wo ku munota wa 45 umunyezamu yakuyemo.

Gasogi United yagiye igerageza amahirwe ariko nta mahirwe afatika yabonye maze amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

Iminota 5 ya mbere y’igice cya kabiri wabonaga Gasogi United ikinira cyane mu kibuga cya Rayon Sports ariko n’ubundi ikagorwa no kureba mu izamu ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur.

Ku munota wa 51, Charles Baale yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo.

Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 62, Youssef Rharb yahaye umwanya Iraguha Hadji ni mu gihe Gasogi United yari yakoze impinduka za kabiri aho Ishimwe Kevin yari yahaye umwanya Hakim. Mu gice cya mbere Jean de Dieu yasimbuwe na Mugabe.

Bitandukanye n’igice cya mbere, Gasogi United mu gice cya kabiri yageragezaga gusatira ariko ikagorwa no gutera mu izamu.

Ku munota wa 75, Kalisa Rashid na Ngendahimana Eric binjiye mu kibuga basimbura Luvumbu na Aruna Moussa Madjaliwa.

Ku munota wa 87, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ubwo Rudasingwa Prince na Bavakure Ndekwe Felix binjiye mu kibuga basimbura Joackiam Ojera na Mvuyekure Emmanuel.

Gasogi United yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 kuri penaliti yatsinzwe na Malipangu ku ikosa yari akorewe na Serumogo Ali.

Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko biranga umukino urangira ari 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa mbere izaba ku Cyumweru no ku wa Mbere kubera ko ejo ku wa Gatandatu APR FC izakina na Gaadiika muri CAF Champions League.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger