AmakuruIyobokamanaPolitiki

Kenya yafashe ingamba nyuma y’uko Abakiristo 400 babwirijwe kwiyicisha inzara

Kenya yatangaje ku mugaragaro ko ihagaritse z’imwe mu nsengero eshanu zo muri iki gihugu zagize uruhare mu gutanga inyigisho z’ubuyoboye zatumye abakiritu bagera kuri 400 bicwa n’inzara nyuma yo kumara iminsi myinshi batarya ngo bazajya mu ijuru.

Mu nsengero zahagaritswe harimo n’uruzwi nka ‘Good News International Ministries’ rwa Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie ari narwo rwabarizwagamo abayoboke benshi bapfuye muri ubu buryo.

Bivugwa ko uyu mugabo wiyitaga umukozi w’Imana yasabye abayoboke kumara igihe kinini batagira icyo bakoza mu kanwa kugira ngo babashe kubonana na Yezu.

Imirambo y’aba bakirisitu yatangiye kuboneka muri Mata mu 2023 mu ishyamba rya Shakahola riri mu karere ka Kilifi, aho bivugwa ko Pasiteri Paul Mackenzie yoherezaga abayoboke be kwiyiriza kugeza bapfuye ngo bazajye mu ijuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger