AmakuruImikino

Rayon Sports yatangaje abakinnyi izifashisha ku mukino wa APR FC

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino wa ‘Classico’ nyarwanda ube, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019 ikipe ya Rayon Sports yitegura kwakirwa na APR FC yakomeje imyitozo yayo umutoza anagaragaza abakinnyi 18 azifashisha kuri uyu mukino batarimo Rugwiro Herve uri mu maboko y’Ubugenzacyaha kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni umukino ukomeye uba utegerejwe na benshi buri gihe iyo ugiye kuba benshi badatinya kuwugereranya na ‘El Classico’ ihuza amakipe y’amakeba ku mugabane w’Uburayi, FC Barcelona na Real Madrid.

Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza yatoranyije abakinnyi 18 azitabaza kuri uyu mukino uzaba ejo tariki ya 21 Ukuboza 2019 saa 15:00’ kuri stade Amahoro I Remera anabakoresha imyitozo ya nyuma bonyine yari yiganjemo amwe mu mayeri bazakenera kugirango batsinde iyi kipe yambara umukara n’umweru.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cyo mu Nzove kizwi nka ‘Rayon Skol Training Center’ yagaragayemo abakinnyi nka Olokwei Commodore wari wasibye umukino iyi kipe iheruka gutsindamo Mukura VS ibitego 5-1 kubera ikibazo cy’uburwayi na Nizeyimana Mirafa wari ufite amakarita 3 y’umuhondo kuri uyu mukino.

Iyi myitozo kandi yarimo abakinnyi 5 baguzwe na Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka bazaba bahangana na APR FC bahoze bakinira mu mwaka ushize w’imikino aribo Nizeyimana Mirafa, Kimenyi Yves, Amran Nshimiyimana, Sekamana Maxime na Iranzi Jean Claude.

Aba batanu bagomabaga kwiyongeraho myugariro Rugwiro Herve utazakina uyu mukino kuberako ubu ari mu maboko ya RIB nyuma yo gutabwa muri yombi kubera gukoresha ibyangombwa bihimbano ubwo yavaga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izakinisha ku mukino wayo na APR FC

 

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger