AmakuruImikino

FERWAFA yateguye amarushanwa y’ abakiri bato

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha amarerero y’umupira w’ amaguru yigenga n’ amakipe y’ abato ashingiye ku amakipe yo mu kiciro cya mbere n’ ayo mu cya kabiri ko ririmo gutegura amarushanwa y’ abana bari mu ikigero cy’ abataregeje imyaka 13, 15, na 17 mu bahungu no mubakobwa azaba mu mwaka wa 2020.

Abifuza kwitabira aya marushanwa barasabwa kujyana ibisabwa ku mujyanama wa FERWAFA ukorera mu karere ushaka kwiyandikisha aherereyemo. Kanda hano umenye ibisabwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger