AmakuruImikino

Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Musanze FC

Rayon Sports yahariye APR FC igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo ku kinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC hasigaremo rimwe, yatsinzwe iyiha amahirwe yo kuzayisiga amanota 10 nitsinda imikino ibiri ifite.

Igitego cya Tuyisenge Pacifique ku munota wa 72 nicyo cyahaye Musanze FC intsinzi.

Musanze ihagaritse urugendo rw’imikino itanu(5),Rayon Sports yari imaze itsinda yikurikiranya,Rayon yaherukaga gutsindwa muri shampiyona ku ya 12 Mutarama 2024,itsindwa na Gasogi Utd 1-2.

Rayon Sports itakaje amahirwe yo gukomeza kotsa igitutu APR FC, igarura Musanze FC mu guhanganira byibura umwanya wa 2.

Bwa mbere muri shampiyona Musanze FC itsinze Rayon Sports umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Prince Rudasingwa yagongange na Anicet Muhire ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Rayon sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 mu gihe Musanze FC nayo yagumye ku mwanya wa Gatatu igira amanota 41.APR FC ni iya mbere na 46.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger