AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze kwibikaho myugariro ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongera amaraso mashya mu bakinnyi bayo yamaze kwegukana myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi ..Serumogo Ali wari uherutse kwerekwa umuryango na Kiyovu Sports iherutse kunyuza umweyo muri Squard yayo y’umwaka w’imikino ushize.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yahise isamira hejuru uyu mukinnyi imusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira.

Serumogo Ali akaba yerekaniwe ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe giherereye mu Nzove bubakiwe n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Serumogo Ali aheruka gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports yari yasinyiye imyaka 2 umwaka ushize w’imikino, akaba yari amaze gukina umwaka umwe.

Nyuma yo kumvikana gutandukana na Kiyovu Sports, Serumogo yerekeje muri Rayon Sports imyaka 2 iri mbere.

Serumogo Ali ubu usigaye ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Sunrise FC yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itangaje yasinyishije nyuma y’umunyezamu Tamale Simon w’umugande ndetse na Mitima Isaac bongereye amazezerano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger