AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi ba Siporo abateguza ikintu kitazaborohera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko agiye kwinjira mu mikino agahangana n’imitekerereze mibi irimo amarozi no kuraguza byibasiye umupira w’amaguru.

Yabitangaje mu kiganiro “Ask The President” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda aho yabajijwe ku kuba akunda kugaragaza ko ari umukunzi wa ruhago ndetse aherutse no kugaragara akina umupira w’amaguru n’abayobozi ba FIFA ariko ikipe y’igihugu ikaba ikomeje kwitwara nabi, aho abanyarwanda banyotewe n’intsinzi.

Perezida yahise amusubiza ati “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora, ngira ngo ibyavuzwe kera ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo muri rusange ukuntu twayiteza imbere ariko cyane cyane umupira w’amaguru impamvu n’imbaraga zishyirwamo ariko umusaruro ntuboneke.”

Yakomeje avuga ko ubu hari uburyo bubiri ari bwo;

“Ubwa mbere uko nabyumvise ni uguhera mu bana bakiri bato, mu mashuri mato uko bagenda bazamuka ni ugushyiraho ahantu hatorezwa abana bakiri bato no kubaha ibyangombwa byose imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa muri buri Karere n’ahandi aho bishoboka, icyo ni kimwe, ibyo byaduha amahirwe.”

“Icya kabiri ni abatoza, ni abantu bose bumva bagira uruhare mu mikino nk’iyi ng’iyi n’umupira w’amaguru ubwa bo, bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije icyo niko nakivuga, nabo ndetse ahari hakwiye kuzamurwa abandi, hari ababimazemo imyaka.”

“Ubundi byakabaye byiza kumara igihe ku kazi kandi ukunda ariko iyo ugakora ugakorana umuco utari mwiza ntabwo ubona umusaruro mwiza. Abantu rero kuva kera aho kwitoza bihagije, ngo bakorere ibyangombwa bikenewe, bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa baratanga bituga (ruswa) ukuntu bazatugira, umusifuzi icyo kigatwara nka 50% by’ibyakabaye bikorwa.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko agiye kubyinjiramo nk’uko hari n’ibindi ajya akora bigakunda, ariko avuga ko atanze ubutumwa hakiri kare atarabyinjiramo kuko n’abyinjiramo hari abazabigenderamo.

Ati “Ntaho uwo mukino wajya no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagera n’uwo mukino, ibyo ni byo bintu bya mbere bigomba guharara, nagiye njya mu bindi byinshi ntabwo nabonye umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana nabyo nk’uko hari n’ibindi dusanzwe duhangana nabyo.”

“Ndetse bamwe nibatareba neza nimba nabyinjiyemo bizabagiraho ingaruka, ubwo mbatumyeho kare ntarabizamo kuko nimbigeramo ntabwo nzemera ibitekerezo by’ubutindi ko ari byo bijyaho bigakoreshwa mu gihugu mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka.”

Yahaye gasopo ko abafite iyo myumvire wese yo kuraguza n’amarozi ko agiye kurwana na we kandi ko igihe cyose umuntu utari mu kuri atsindwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger