AmakuruImikino

Peace Cup: APR FC irakira Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza

Ku gicamunsi cy’uyu wa kane, Ikipe ya APR FC iracakirana na Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, umukino uza kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino amakipe yombi aza guhuriramo afite amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’irangiza, dore ko umukino ubanza wabereye ku Kicukiro warangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino byibura igitego 1-0 kugira ngo ibone amahirwe yo guhura na Mukura Victory Sports muri 1/2 cy’irangiza, mu gihe kunganya ibitego ibyo ari byo byose biza gufasha ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa.

N’ubwo Police iza gukina uyu mukino idafite myugariro Fiston Munezero weretswe ikarita itukura mu mukino ubanza, Albert Joel Mphande utoza iyi kipe asanga bagomba gutsinda uyu mukino kugira ngo bazashobore guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’umwaka utaha.

Ati”Ni umukino uza kuba ukomeye ku mpande zombi, kuko nta wifuza gusezererwa. Naganiriye n’abakinnyi banjye kandi bumva neza agaciro n’umumaro w’icyo barwanira. Turashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo tuzahagararire igihugu mu mikino nyafurika y’umwa utaha, kandi ibyo ntibyashoboka turamutse dutsinzwe uyu mukino.”

Ku rundi ruhande, Ljubomir Petrovic utoza APR FC avuga ko azi neza ko ari umukino ukomeye, gusa ngo abasore be biteguye neza haba mu mutwe ndetse no ku mbaraga.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iraza gukina uyu mukino yamaze kugarura abakinnyi bayo batakinnye umukino ubanza kubera imvune, aba akaba ari Aimable Nsabimana na Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende.

Ikipe iza gutsinda uyu mukino igomba guhurira na Mukura yahageze isezereye Amagaju ku gitego 1-0, mu gihe Sunrise na yo igomba kuzisobanura na Rayon Sports.

Imikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza iteganyijwe gukinwa hagati y’itariki ya 3 n’iya 4 Kanama, iyo kwishyura izakinwe hagati y’itariki ya 8 n’iya 9, mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 12 Kanama 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger