AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze guhanwa na CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamaze gufatira ikipe ya Rayon Sports ibihano, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza agenga imyamamarize y’abaterankunga bayo mu marushanwa ya CAF yagaragaye mu mukino wa CAF Confederations Cup yaguyemo miswi 0-0 na Young Africans yo muri Tanzania.

Ikipe ya Rayon Sports yakozweho n’uko abakinnyi bayo ubwo bageraga ku kibuga cyabereyeho umukino, bagaragaye bambaye imyambaro iriho ibirango bya Skol isanzwe ibatera inkunga nyamara bihabanye n’amategeko agenga imyamamarize ya CAF.

Amashusho yafashwe ubwo abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bajyaga gusuzuma ikibuga, agaragaza abakinnyi b’iyi kipe bambaye  amakabutura ariho ikirango cya Rayon gifatanye n’icya Skol Breweries kandi bitemewe.

Mu busanzwe itegeko rivuga ko ibirango by’umuterankunga bigaragara ku myambaro ikipe ijyana mu kibuga, kandi na bwo ntigifatane n’ikirango cy’ikipe.

Uku kutubahiriza amabwiriza kwatumye CAF imenyesha Rayon Sports ko yaciwe amande angana n’igihumbi cy’amadorali y’Amerika, biciye mu ibaruwa yasinyweho n’umunya Misiri Amr Fahmy usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa CAF.

Rayon Sports iri mu tsinda rya kane rya CAF Confederations Cup, ihuriyemo na Young Africans yo muri Tanzania, USM Alger yo muri Algeria na Gor Mahia yo muri Kenya.

Magingo aya ihagaze ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda n’amanota 2 inanganya na Gor Mahia, nyuma y’imikino ibiri y’itsinda imaze gukinwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger