AmakuruImikino

Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho na Enyimba FC(Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino ukomeye cyane wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup ugomba kuyihuza na Enyimba FC, yakoreye imyitozo kuri Enyimba International Stadium uyu mukino uzaberaho.

Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Rwanda Magazine wajyanye na Rayon Sports mu gihugu cya Nigeria, avuga ko iyi myitozo yatangiye mu ma saa munani z’uyu wa gatandatu, mu gihe umukino nyir’izina uteganyijwe kuba saa munani z’igicamunsi cy’ejo ku cyumweru.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje kwishyushya bisanzwe, nyuma baza kwigabanyamo amakipe 2 batangira gukina Demi-Terrain. Nyuma y’iyi myitozo abasore ba Rayon Sports bakoze imyitozo yo kugarira izamu ku mipira y’imiterekano iturutse muri koruneri, basoreza ku kwitoza gutera za Penaliti.

Abayobozi ba Rayon Sports bakurikiranye iyi myitozo.

 

 

Amafoto: RwandaMagazine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger