AmakuruImikino

Rayon Sports yagereye Bugesera mu kebo iheruka guheramo Gicumbi, ikomeza gusatira Mukura na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurya insyataburenge amakipe ya Mukura Victory Sports na APR FC ayoboye shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, nyuma yo kunyagira Bugesera FC ibitego 3-0.

Hari mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Azam Rwanda Premier league wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino watangiye Rayon Sports yotsa Bugesera igitutu kinshi, iza no kuyibonamo ibitego 2 mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Bimenyimana Caleb ku munota wa 27 w’umukino, Niyonzima Olivier Seifu atsinda icya kabiri mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.

Bimenyimana Caleb wamaze gutaha mu mitima y’abafana ba Rayon Sports yaje kubonera ikipe ye igitego cya gatatu ku munota wa 74, afasha ikipe ye gusubiramo ibyo yaherukaga gukora itsinda Gicumbi FC ibitego 3-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gukomeza kotsa igitutu ikipe ya APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 15, cyo kimwe na Mukura Victory Sports iyigwa mu ntege n’amanota 13. Iyi Rayon Sports ihise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 12 ndetse n’ibitego 7 izigamye.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona yabaye:

Espoir yatsindiye Kirehe i Rusizi 1-0, FC Marines inganya 0-0 na AS Muhanga mu gihe Police FC yatsinze Musanze FC 1-0.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger