Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yafatiye ibihano abakinnyi bayo babiri

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwafatiye ibihano abakinnyi babiri bayo aribo, Manishimwe Djabel na Nova Bayama kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino uherutse guhuza iyi kipe na Musanze FC.

Rayon Sports na Musanze FC byakinnye mu Cyumweru gishize kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi badahari kubera ibibazo by’uburwayi barimo Mukunzi Yannick, Sarpong, Gilbert na Rutanga biyongeraga kuri Rwatubyaye wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Kuri uyu mukino wa 13 wa Shampiyona, Rayon Sports yatunguwe n’impinduka zitateguwe zagaragaye hagati y’ababa bakinnyi babiri.

Mbere y’uyu mukino Nova Bayama yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ko atarakina kubera ko afite ikibazo cy’imvune ntiyajyana n’abandi.

Mugenzi we   Djabel we yavuye mu mwiherero ku munsi wo kuwa Gatandatu akaba ari nawo munsi umukino wari kuba avuga ko agiye Kenya gushaka Visa yo muri Portugal aho yabonye ikipe imwifuza.

Mu kiganiro visi perezida w’iyi kipe, Me. Muhirwa Freddy yagiranye na City Radio yavuze ko ibyo Djabel yagiyemo ntabyo bazi nk’ikipe ndetse ko na Nova yabeshye ariyo mpamvu bose bafatiwe ibihano.

Yagize ati”Twari dufite abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavunitse badahari, ariko icyadutangaje ku munota wa nyuma umukinnyi Nova Bayama yavuze ko nawe arwaye mu ivi.”

“Ange nawe yavuze ko abonye ikipe yihutirwa muri Portugal na Djabel nawe biba uko, igihari n’uko twagiye twihanganira abakinnyi bakagenda banabifata uko biboneye, ubundi iyo ikipe yifuza umukinnyi ntabwo ivugana bwa mbere n’umukinnyi kugeza agiye ahubwo ibanza kuvugana n’indi kipe.

Yakomeje avuga ko ariwe ari na Perezida w’ikipe bose bumvise ibya Transfer z’aba bombi ku munota wa nyuma, abakinnyi bavuga ko hari amatike bafite kandi atagomba guhinduka. Ygaragaje ko ku ruhande rwa Ange ho hatari ikibazo gikomeye kuko yasoje amasezerano ye yari afitanye n’ikipe mu gihe Djabel we agifite amasezerano y’imyaka 2 ihera ku kwezi kwa 10 umwaka ushize.

Yakomeje agira ati”Ibyo ntabwo twakomeza kwemera ko abakinnyi bakomeza kwigira ibyo bashaka, Djabel azahanwa by’intangarugero ndetse na Nova, ni abakinnyi tutakomeza kwemera ko bakomeza kwigira ibyo bashaka muri Rayon Sports.”

Yanavuze ko akanama gashinzwe imyitwarire muri Rayon Sports kamaze gufatira ibihano aba basore uyu munsi bakaba ari nabwo bari bushyikirizwe abaruwa abagenewe.

Djabel aracyabarizwa muri Kenya aho yagiye gushaka Visa imwerekeza muri Portugal,bikaba biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu Rwanda ejo kuwa Gatatu cyangwa kuwa Kane.

Manishimwe Djabel ateganwa guhanwa by’intangarugero
Nova Bayama arashinjwa kubesha ko yavunitse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger