AmakuruImikino

Rayon Sports na Gor Mahia bongeye kunanirwa kwisobanura

Ikipe ya Rayon Sports iri kubarizwa i Dar Es Salaam muri Tanzania itangiye imikino ya CECAFA Kagame Cup inganya na Gor Mahia yo muri Kenya 2-2, uba umukino wa kabiri aya makipe ahuriyemo hakabura itsinda indi.

Aya makipe anari kumwe mu irushanwa rya CAF Confederations Cup yaherukaga guhurira mu mukino w’itsinda w’iyi mikino nyafurika wabereye kuri Stade ya Kigali mu ntangiriro za Mata, aho amakipe yombi yaguye miswi 1-1.

Kagere Meddie wamaze kwerekeza muri Simba SC ni we wari wafunguye amazamu ku ruhande rw’iyi kipe y’umutoza Kerr Dylan, gusa Rutanga Eric aza kwishyurira Rayon Sports kuri Coup Franc.

Uyu munsi hari hategerejwe kureba ko byibura haboneka ikipe itsinda indi ikayereka ko iyirusha.

Gor Mahia yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino ni yo yawinjiyemo mbere, iza kuwuyobora ndetse inarangiza igice cya mbere ifite ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 34 w’umukino, ku wa 39 Humphrey Mieno atsindira abanya Kenya igitego cya kabiri.

Byasabye imbaraga zidasanzwe abasore b’ikipe ya Rayon Sports kugira ngo babashe kwishyura ibi bitego byombi.

Byasabye ko umutoza Roberto Oliveira Goncalves akura mu kibuga Yassin Mugume akinjiza Bimenyimana Bonfils wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ikipe ya Rayon Sports yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 64 w’umukino gitsinzwe kuri Penaliti na Ismailla Diara.

Rayon Sports yakomeje gusatira Gor Mahia ngo ishake igitego cya kabiri, biba ngombwa ko iyi kipe yo muri Kenya isubira inyuma igakina ari ho ihereye.

Kera kabaye ku munota wa 89 w’umukino, Kwizera Pierrot wanamaze kugirwa kapiteni wa Rayon Sports yayitsindiye igitego cya kabiri, cyatumye igabana amanota n’iyi kipe y’i Nairobi.

Kunganya uyu mukino bifashije Rayon Sports gufata umwanya wa gatatu muri iri tsinda riyobowe na AS Ports yo muri Djibout ifite amanota atatu yakuye kuri LLB y’i Burundi, mu gihe Gor Mahia iza ku mwanya wa kabiri n’inota 1 inganya na Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger