AmakuruImikino

Rayon Sports inyagiye Espoir mu gihe APR FC itsikiriye i Rubavu

Ibitego bya Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert bihesheje intsinzi Rayon Sports y’ibitego 3-0 imbere ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 18 Rayon Sports yagiye gukina ibura abakinnyi bagera kuri 6 barimo umunyezamu Kimenyi Yves, Iranzi Jean Claude, Radu, Sugira, Soter na Dagnogo.

Ibi byatumye umutoza Alain Kirasa akora impinduka zisa n’izitunguranye aho na Mirafa na Saidi bari basanzwe babanza mu kibuga yababanje hanze.

Umwana w’imyaka 17 Axel yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga mu mwanya wa Radu.

Habimana Hussein na we yari yabanje mu kibuga nyuma y’igihe kirekire.

Rayon Sports yatangiye isatira cyane yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 2 gitsinzwe na Yannick Bizimana.

Abasore ba Rayon Sports bakomeje gusatira cyane ndetse bagenda babona amahirwe ariko Yannick Bizimana wari uyoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports agenda ayahusha husha.

Ku munota wa 21, Yannick yaje gutsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ciza Hussein.

Umukino wahise uhagarara kuko ubwo batsindaga iki gitego bagonze umunyezamu agira ikibazo ahita anasimburwa, umukino wongeye gusubukurwa ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka havamo Ciza hinjiramo Mugisha Gilbert ni mu gihe ku munota wa 73 Rugwiro Herve yinjiraga mu kibuga asimbuye Axel, akaba ari n’umukino we wa mbere nyuma yo gufungurwa.

Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo yongera umubare w’ibitego maze ku munota wa 87, Mugisha Gilbert atsinda igitego cya 3 ku ishoti rikomeye ry’imoso yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mu y’indi mikino y’umunsi wa 18 yabaye, ejo Bugesera FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi APR FC yanganyije na Etincelles 1-1 , Marines yanganyije na Heroes 0-0.

Shampiyona izamokomeza ejo Sunrise yakira Kiyovu Sports, Gasogi United yakire AS Muhanga, Musanze yakire Mukura VS ni mu gihe Gicumbi izakira Police FC.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger