AmakuruImikino

Rayon Sports imaze gushyira ahagaragara 11 basabwa gutsinda USM Alger

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iherereye i Blida mu gihugu cya Algeria aho yitabiriye umukino wa mbere wo kwishyura wa CAF Confederations Cup igomba kuyihuza na USM Alger, yamaze gusohora 11 iza kwifashisha muri uyu mukino isabwa gutsinda mu gihe yaba yifuza kudasezererwa muri iyi mikino.

Ni umukino uza kubera kuri Stade Mustapha Tchaker guhera saa mbili z’umugoroba z’i Blida bikaza kuba ari saa tatu z’ijoro za hano i Kigali.

Iyi kipe iza kuba ifite abasimbura 5 bonyine yabanje mu izamu Abuba Bashunga, mu gihe inyuma yahisemo gukoresha abasore batatu: Mugabo Gabriel, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdoul.

Uruhande rw’iburyo ahagana inyuma ruraza kunyuraho Nyandwi Sadaam, urw’ibumoso ruze kunyuraho Irambona Gissa Eric.

Umutoza Olverira yahisemo gukinisha abakaseri 2: Mugisha Francois bita Master uza kuba afatanya na Yannick Mukunzi wagarutse mu kibuga, mu gihe Manishimwe Djabel aza kuba akina inyuma ya Christ Mbondi na Ismailla Diarra.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger