AmakuruImikino

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yongereye amasezerano abakinnyi bayo 2

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izatangira mu ntangiriro z’Ukwakira, yamaze kongerera amasezerano Irambona Gissa Eric n’umuzamu wayo Abouba Bashunga.

Ni mbere y’uko Rayon Sports yakira Enyimba FC kuri iki cyumweru, mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cy’irushanwa rya CAF Confederations Cup uzabera kuri Stade ya Kigali.

Aba basore bombi bakomoka mu karere ka Nyanza basinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Umuzamu Abouba Bashunga wageze muri Rayon Sports muri Mata uyu mwaka akubutse muri Bandari FC yo muri Kenya, yongereye amasezerano nyuma y’uko yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’igihe gito mu rwego rwo kuyifasha mu mikino mike ya shampiyona n’iy’igikombe cy’Amahoro yari isigaye.

Uyu muzamu yanafashije cyane ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya CAF Confederations Cup iheruka gukina mbere yo kugera muri 1/4 cy’irangiza, dore ko ari we wahise afata umwanya ubwo Kassim Ndayisenga yahagarikwaga na CAF kubera uruhare yagize mu mvururu zakurikiye umukino wa USM Alger na Rayon Sports.

Abouba Bashunga yakiniye Rayon Sports mu mukino wa gatanu w’itsinda D yahuriyemo na Gor Mahia i Nairobi, ndetse n’umukino wa nyuma w’itsinda Rayon Sports yatsindiyemo 1-0 Yaoung Africans, umukino wabereye i Kigali.

Iyi mikino yombi uyu musore yayitwayemo neza cyane.

Kuri Irambona, na we yagiye afasha cyane Rayon Sports mu mikino imwe n’imwe, cyane ubwo Eric Rutanga yabaga atabonetse mu kibuga bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ahanini iz’imvune. Mu mikino ya Confederations Cup, uyu musore ni we wakinaga inyuma ibumoso mu mikino 2 Rayon Sports yakinnyemo na USM Alger.

Yongereye amasezerano asanga imyaka 6 amaze muri Rayon Sports.

Aba basore bombi baje biyongera kuri Djabel Manishimwe uheruka kongererwa amasezerano ndetse n’abakinnyi barimo Suleyman Mudeyi, Iradukunda Eric Radu na Mazimpaka Andre Rayon Sports iheruka gusinyisha.

Bashunga Abouba.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger