AmakuruImyidagaduro

R.Kelly ashobora gusubizwa mu gihome

Umuhanzi R Kelly, uri mu bukene bukabije bitewe n’ibyaha amaze iminsi ashinjwa byo guhohotera abagore no kutishyura indezo y’abana be, ashobora gusubizwa mu gihome kuko yananiwe kwishyura amafaranga ategekwa kwishyura buri kwezi.

Muri uyu mwaka, R Kelly amaze gufungwa kabiri, ubwa mbere azira ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwa kabiri azira kutishyura indezo.

Ku kirego cya kabiri, uyu mugabo w’imyaka 52 yasabye ko indezo yishyura igabanywa, umucamanza amwemerera kuzabyigaho muri Gicurasi, hagati aho akaba yishyura 20 800 $ buri kwezi yose uko yakabaye.

Mu kwezi gushize, yafunguwe yishyuye Andrea wahoze ari umugore we indezo ya 161,000$ y’imyaka ishize, ariko kuva icyo gihe ntaramwishyura ay’amezi abiri ashize.

Ni mu gihe bivugwa ko yahembwe arenze ayo madorali mu kabyiniro yagaragayemo, n’ikindi gitaramo yaririmbyemo itike yaguzwe amadorali 100 ku muntu umwe.

TMZ bivugwa ko R Kelly yari afite konti eshatu zizwi, imwe muri Wintrust Bank, aho babwiye nyirinzu ko nta mafaranga ariho (hariho -13$). Mu zindi ebyiri ziri muri Bank of Amerika, imwe yari iriho amadorali 44 595 naho indi iriho 110 056.

Ayo yose nyirinzu yahise ayafatira nyuma yo kurega Kelly kumubamo ibirarane. Ubu uyu mugabo uri mu mazi abira asigaranye amadorali 635 gusa kuri izo konti zombi.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, R Kelly yahakanye ibyaha aregwa byo guhohotera abakobwa n’abagore ashaka kubasambanya ku ngufu, arira mu kiganiro CBS This Morning avuga ko ari kurwana no kurokora ubuzima bwe.

We yemeza ko ari abantu batandukanye bamubeshyera bashaka ko abaha akayabo k’amafaranga y’indishyi.

Ibyaha uyu mugabo akurikiranweho akekwaho ko yabikoze hagati ya Gicurasi 1998 na Mutarama 2010.

Robert Sylvester Kelly, kuri ubu afite imyaka 52. Yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho nka I Believe I can Fly; aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho ashobora gufungwa imyaka 7 kuri buri kimwe mu byaha 10 ashinjwa.

Abana batatu ba R.Kelly yabyaranye na Andrea ubu barakuze, umwe afite imyaka 21, 19 na 17
Twitter
WhatsApp
FbMessenger