AmakuruImikino

PSG mu nzira zo gutanga akayabo na rutahizamu wayo ngo ihabwe Christiano Ronaldo

Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa yiteguye guha Real Madrid miliyoni 100 z’ama Pounds na Edinson Cavani, mu rwego rwo kwegukana rutahizamu Christiano Ronaldo ikomeje kubyiganiraho na Manchester United yo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru Don Ballon cyanditse ko Paris Saint Germain na Manchester United zikomeje kurwanira uyu munya Portigal w’imyaka 33, gusa ngo Paris Saint Germain ni yo yiteguye gukora ibishoboka byose ikamwegukana vuba na bwangu.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko iyi kipe iyobowe n’umuherwe Nasser-Al- Khelaifi yiteguye kwishyura Real Madrid akayabo ka miliyoni 100 z’ama Euros, ikongeraho Edinson Cavani ubarirwa mu gaciro ka miliyoni 70 z’ama Euros.

Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 33 y’amavuko aracyafite ibitego mu maguru ye ku buryo uwamutangaho miliyoni 170 ataba ahenzwe ugendeye kuko akomeje kwitwara.

Uyu munya Portigal ni umwe mu bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 44 mu mikino 44 yakinnye mu marushanwa yose, inyuma ya Lionel Messi wa Barcelona na Mohamed Salah barangije bayoboye abatsinze ibitego byinshi.

Magingo aya kandi ayoboye abafite ibitego byinshi mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya, aho yatangiye atsinda ibitego 3 mu mukino ikipe ye y’igihugu yanganyije na Espagne 3-3.

PSG yiteguye guha Real Madrid Edinson Cavani na miliyoni 100 z’ama Euros.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger