AmakuruUmuziki

Bull Dogg na P Fla bashyize hanze indirimbo bahuriyemo”Niyo Number” – yumve hano

Abaraperi babiri Bull Dogg na P Fla  mu minsi ya mbere bakunze kugarukwaho nkabadacana uwaka kuri ubu bakoranye indirimbo nshya bakoreye muri studio nshya muri muzika nyarwanda iherereye i Nyamata.

Aba baraperi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang nyuma P fla akaza kurivamo bigakurikirwa n’icyitwa beef hagati yabo bombi nyuma y’igihe biyemeje kureka ibya beef no guterana amagambo bakubaka umubano mushya ugana aheza, kuri ubu bongeye kwihuriza hamwe bakorana indirimbo isa niyari itegerejwe cyane n’abakunzi ba muzika cyane cyane injyana ya HipHop.

Iyi ndirimbo “Niyo Number” yarakorewe mu inzu itunganya umuziki yitwa Detox Studio ikaba ibarizwa mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata. Iyi ndirimbo yahurije hamwe aba baraperi  yakozwe hagendewe ku gitekerezo cy’abayobozi ba Detox Studio ikorwa na Danny Beats ukorera muri iyi studio.

Bull Dogg abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram  yijeje abafana be ko amashusho y’iyi ndirimbo arasohoka vuba aha , yanditse agira ati “Indirimbo Niyo number twafatanyije na mugenzi wanjye Maximus wa kabiri yageze hanze nkaba nsaba abakunzi ba muzika yacu kuyumva no kudufasha kuyisakaza hose nkabizeza kandi ko amashusho yayo ari hafi”

Iyi nzu itunganya umuziki itaramurikwa ku mugaragaro  bahisemo gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo gushaka kuzamura izina ryayo ikindi  iyi ndirimbo “Niyo Number “ikaba arinayo ndirimbo ya mbere isohokeye muri Detox Stdio iyonorwa na  Christian Dushime.

Danny Beat (Wakoze iyi ndirimbo), Bull Dogg na P Fla
Bull Dogg na P Fla basigaye ari inshuti magara cyane

Indirimbo “Niyo Number” ya Bull Dogg na P Fla yumve uyuze hano;

https://www.youtube.com/watch?v=IwNNDLVd5uc

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger