Amakuru ashushyeImikino

PSG 2-1 Liverpool, uko imikino ya Champions League yagenze

Paris Saint Germain itsinze Liverpool 2-1, mu mukino wabereye mu Bufaransa mu mujyi wa Paris bihindura imibare kuko isabwa nibura kuzatsinda Napoli kugira ngo yizere gukomeza mu matsinda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu saa yine z’ijoro, Liverpool yatangiye umukino ihuzagurika inatakaza imipira cyane bituma ku munota wa 13 Juan Bernat atsindira PSG igitego cya mbere.

Liverpool yahise itangira kurwana n’uko yakwishyura iki gitego ariko biranga ari nako itakaza imipira myinshi binatuma Neymar atsinda icya 2 ku munota wa 31.

Liverpool yahise ikanguka isatira izamu rya PSG maze ku mupira Sadio Mane yari amanukanye neza ageze mu rubuga rwamahina Dimaria aramutega umusifuzi yemeza ko habayeho amakosa atanga penariti, James Milner ayitsinda neza ku munota wa 45.

Umukino warangiye ari 2-1, kugira ngo Liverpool ikomeze ni uko yazatsinda Napoli igitego 1-0 cyangwa ibirenzeho.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatatu yarangiye.

Atletico Madrid 2 – 0 Monaco
Borussia Dortmund 0 – 0 Club Brugge
PSV Eindhoven 1 – 2 Barcelona
Tottenham Hotspur 1 – 0 Inter
Napoli 3 – 1 FK Crvena Zvezda
Lokomotiv Moscow 2 – 0 Galatasaray
FC Porto 3 – 1 Schalke 04

PSG yari yabanjemo 1 Buffon 4 Kehrer 2 Thiago Silva 3 Kimpembe 14 Bernat 7 Mbappe-Lottin 6 Verratti 5 Marquinhos 11 Di Maria 10 Neymar 9 Cavani.

Liverpool yabanjemo 13 Alisson 12 Gomez 6 Lovren 4 van Dijk 26 Robertson 7 Milner 14 Henderson 5 Wijnaldum 11 Salah 9 Firmino 10 Mane.

Uyu munsi Salah ntabwo byamuhiriye
Neymar bamukoreyeho amakosa menshi

Umuzamu wa Liverpool bamutsinda igitego

Neymar yishimira igitego

Ni umukino waranzwe no kwitanga cyane
Milner atsinda penaliti

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger