AmakuruAmakuru ashushyeUrukundoUtuntu Nutundi

Prof Nyagahene uzwi na benshi ubwo yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda yakoze ubukwe-AMAFOTO

Prof Antoine Nyagahene, umwe mu barimu b’amateka muri kaminuza bazwi mu Rwanda na benshi cyane cyane abamunyuze mu maso, akaba n’umwanditsi w’ibitabo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe yakoze ubukwe na Mujawayesu Genevieve.

Prof Antoine Nyagahene kuri ubu uri i Gitwe aho ubu asigaye yigisha muri Kaminuza yaho ku myaka 70, ntiyashimye kuguma mu zabukuru wenyine kuko yabengutse Mujawayesu bidatinze mu kwezi gushize basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango,ku munsi w’ejo ku cyumweru basezerana imbere y’Imana n’abantu.

Abari bitabiriye ubukwe bwa Prof Nyagahene bari benshi

Prof Nyagahene, umugabo ukunze kudahisha icyo atekereza, uyu munsi yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yasezeranaga n’uyu mukunzi we.

Abagabo bari bagaragiye Prof Nyagahene ubwo yaragiye gusaba umugeni
Pr. Rusine Josue, wanasezeranyije Knowless na Clement, niwe wabasezeranyije

Aba bombi basezeranyijwe na Pasitori Rusine Joshua, biyemeza gukundana byemewe imbere y’Imana n’abantu no kubana bakazatandukanywa n’urupfu.

Mu ruhame, Prof Nyagahene yabwiye umukunzi we Geneviève ati “nkushimira urukundo wanyeretse, nzagukunda ubuzima bwanjye bwose, nzakubaha, nzaguhesha ishema kandi sinzigera nkuhemukira”.

Geneviève, nawe utari ugifite umugabo, yakiranye ibyishimo iri sezerano nawe ati “nanjye mpamije imbere y’Imana n’itorero ringana ritya ryatwijihije ko tubanye by’iteka kandi Imana izabidushoboze.”

Muganga gakondo Rutangarwamaboko n’umugore we bari mu nshuti z’umuryango zatumiwe
Fiston Felix Uwimana umunyamakuru wa Royal fm akaba n’umwuzukuru wa Nyagahene niwe wayoboye ibirori

Prof Nyagahene, wabanyeho na Padiri Alexis Kagame na Mgr Aloys Bigirumwami avuga uburyo yabonye aba bagabo bakundaga igihugu cyabo koko by’ukuri, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.

Bafashe ifoto y’urwibutso n’abuzukuru be

Prof Nyagahene afite impamyabumenyi y’ikirenga muri Ethnologie yabonye mu 1997 i Paris mu Bufaransa nyuma y’ubushakashatsi yanditse mu gitabo kitwa “ Histoire et peuplement : ethnies, clans et lignages dans le Rwanda ancien et contemporain.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger