Amakuru ashushyePolitiki

Museveni na Kagame biyemeje ubufatanye ku bw’inyungu za Uganda n’u Rwanda

Kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu gihugu cya Uganda, ibiganiro bye na Yoweli Kaguta Museveni uyobora iki gihugu bikaba byibanze ku cyateza imbere ibihugu byombi ndetse n’akarere muri rusange.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe hari byinshi byavugwaga ku mubano w’ibihugu byombi wari umaze iminsi urimo agatotsi kubera ibibazo bya Politiki ndetse n’iby’umutekano.

Amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu avuga ko Perezida Kagame w’u Rwanda na Yoweli Museveni wa Uganda bemeranyije 100% gufatanya haba mu bikorwa remezo, gutwara abantu n’ibintu, ubukungu ndetse n’umutekano, akaba ari ibiganiro byabereye Entebbe.

Ku bijyanye n’umutekano, aba bakuru b’ibihugu bombi basanze nta kibazo cy’umutekano muke kinini kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, gusa bemeranyije ko utubazo duto dukomeje kuvugwa mu makuru twakemuka mu gihe habayeho guhana amakuru, dore ko ibihugu byombi bifite itumanaho ryatuma babasha kuvugana mu gihe bibaye ngombwa.

Aba bakuru b’ibihugu kandi bakomoje ku kibazo cy’abanyarwanda baba muri Uganda bahohoterwa ndetse n’icy’Abagande baba mu Rwanda bafatwa nabi. Aha, abakuru b’ibihugu bombi bemerenyije ko inzego zibishinzwe zigomba gukora iperereza ku buryo bwimbitse, n’ubwo hari abakabya bagafata uko ibintu bitari nta n’ukuri kwabyo bazi.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Yoweli Kagura Museveni wa Uganda baherukaga guhurira mu nama yita ku ishoramari rya Afurika yabereye I Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka.

Ni mu gihe byari byitezwe ko perezida Museveni yitabira inama idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse kubera I Kigali, gusa bikarangira atayitabiriye ku munota wa nyuma ndetse n’abashinzwe umutekano we bari boherejwe mu Rwanda bugacya basubira iwabo.

Nyakubahwa Paul Kagame akigera Entebbe yakiriwe na Nyakubahwa Museveni uyobora Uganda.

Abakuru b’ibihugu bombi biyemeje gufatanya ku bw’inyungu za Uganda n’u Rwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger