AmakuruImyidagaduroUmuziki

Producer Justin Jose wakoze byemere ya Knowless na Vampino ubu ni we ugiye gukora muri Kiwundo

Ku mu goroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 nibwo hamuritswe inzu igiye kujya itunganyiriza abahanzi indirimbo ya Kiwundo Entertainment, iyi Studio igiye gukoramo producer w’umugande wakoze indirimbo “Byemere ” Knowless yakoranye na Vampino.

Kiwundo Studio ni inzu isa naho ifite umwihariko kubera ko umuhanzi ashobora no gukora indirimbo mu buryo bwa Live cyane ko ibyuma byose byo gucuranga biri muri iyi studio, usibye ibi ariko nanone nkuko byatangajwe ngo iyi studio izajya ikoreramo aba producer batandukanye barangajwe imbere n’umugande Just Jose wamenyekanye akora ‘Byemere’ ya Knowless na Vampino.

Abayobozi ba Kiwundo Entertainment

Ubwo hamurikwaga iyi Studio iherereye i Nyamirambo ku Mumena, Richard, umuyobozi  wa Kiwundo yanatangaje ko uretse Producer Just Jose hazaba hari n’abandi bazajya bakorera muri iyi studio n’ubwo batazajya bahahora nk’akazi ka buri munsi, bakomeza bavuga ko Producer  Pastor P, Umugande Washington ndetse na Nessim bazajya bahagera rimwe na rimwe baje gukorera indirimbo abahanzi .

Muri iki gihe abahanzi benshi bakomeje kwemeza ko kugira inzu ukoreramo [Label] bifite akamaro yewe ngo biranagoye kuba umuhanzi yakora wenyine agatera imbere. Ubusanzwe inzu usinyanye nayo niyo irebera bya hafi ibikorwa by’umuhanzi , kumutegurira ibitaramo, kumushakira abahanzi bakorana nabo, kumenya gucuruza ibihangano n’ibindi byinshi .

Rwema Dennis niwe Manager w’iyi studio ya Kiwundo
Vampino ni we uhagarariye abahanzi bo muri Kiwundo
Ibi ni bimwe mu byuma by’umuziki iyi studio ya Kiwundo ifite
Studio ya Kiwundo Entertainment

Twitter
WhatsApp
FbMessenger