AmakuruImikino

Peter Joseph Blackmore w’imyaka 21 yegukanye Tour du Rwanda 2024

Umwongereza Peter Joseph Blackmore w’imyaka 21 ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024 yakinwaga ku nshuro ya 16, aba umukinnyi 14 uyegukanye kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsindira kuri Monyt-Kigali mu Gace ka Gatandatu no kuri Kigali Convention Centre mu Gace ka Munani kakinwe uyu munsi.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare ni bwo hakinwe Agace ka Munani ari ko ka nyuma k’irushanwa ry’uyu mwaka, katangirijwe kuri Kigali Convention Centre na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko Ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Joe Blackmore wari wambaye Maillot Jaune igenzura ko bataza kuyitakaza.

Bakigenda ibilometero bya mbere, abakinnyi barindwi bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura bidatinze.

Grmay wa CMC yaje kongera kuva mu gikundi ngo ayobore isiganwa ndetse abasha no kumara umwanya munini ayoboye wenyine. Abanyarwanda Byukusenge Patrick na Niyonkuru Samuel na bo baje gusohoka mu gikundi bajya gushaja Simon Julien, Torres na Dillon Geary bari imbere, ariko nyuma cyongera kubagarura.

Ubwo bari hafi gusoza Umusozi wa Mont Kigali barenze ahazwi nka Norvege, abakinnyi bose bari bari hamwe, ariko ubwo batangiraga kumanuka i Nyamirambo berekeza Kimisagara, Dostiyev (wa kabiri ku rutonde rusange), Lecerf (wari uwa kane ku rutonde rusange) ndetse na Gomez bahise bava mu gikundi bajya imbere y’abandi ariko ntibyabahira.

Bazamuka ahazwi nko kwa Mutwe, Joe Blackmore wari wambaye Maillot Jaune yahise atangira gusiga abandi, akurikirwa na Restrepo Valencia ariko uyu wa nyuma aza gusigara nk’uko byagenze kuri Lecerf.

Blackmore yakomeje kuyobora isiganwa wenyine ndetse ageraho anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30 kugeza ubwo yatangaga abandi kuri KCC, akomerwa amashyi mbere y’uko haririmbwa indirimbo yubahiriza Ubwami bw’u Bwongereza “God Save the King”.

Mu Gace ka Munani, Peter Blackmore yatsinze akoresheje isaha, iminota 47 n’amasegonda 37, arusha amasegonda 30 Pierre Latour wa TotalEnergies, Dostiyev, Lecerf, Restrepo, Rolland na Doubey.

Mugisha Moise wa Java-InovoTec yasoreje ku mwanya wa 12 yasizwe amasegonda 46 naho Manizabayo Eric wa Team Rwanda aba uwa 17 yasizwe amasegonda 53.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger