AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Macron yavuze ibyo bateganya gukorera Ukraine ihanganye n’Uburusiya

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nyuma y’inama n’abategetsi b’I Burayi i Paris, yatangaje ingamba nshya zo gufasha Ukraine, yongera avuga ko kugira ngo Uburusiya butsindwe muri iyo ntambara, kohereza ingabo zirwanira ku butaka bitakwirengagizwa.

Macron yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru AFP avuga ati: “Uyu munsi nta bwumvikane buhari bwo kohereza ingabo zirwanira ku butaka, ariko nta kintu na kimwe cyakwirengagizwa. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubuze Uburusiya gutsinda iyi ntambara.

“Turemeza ko bikenewe ko Uburusiya butsindwa ku nyungu z’umutekano w’u Burayi”.

Macron yatangaje kandi ko hashinzwe ihuriro rishya ryo guha Ukraine ibisasu bya misire biraswa kure hamwe n’ayandi masasu.

Avuga ko Uburusiya bukomeje kongera imbaraga, atari ku rubuga rw’intambara gusa, no muri rusange.

Mu ijambo yatanze afungura iyi nama ku ngoro y’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa, Élysée,Perezida Macron yavuze ko incuti za Ukraine ari ngombwa ko zongera ubufasha ziyiha,ubu yinjiye mu mwaka wa gatatu w’iyi ntambara.

Macron ati: “Turimo kubona ko Uburusiya bugenda bwongera ingufu, cyane cyane kuva mu mezi make ashize”.

Yongeraho ko Uburengerazuba bikwiye guhindura imikorere kandi bugafatira “ku kaga gashobora kwibasira igice cya gisirikare”.

Iyi nama yitabiriwe n’umukuru wa leta y’Ubudage Olaf Scholz, Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, David Cameron,Minisitiri w’intebe wa Espagne Pedro Sanchez,Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi,Mark Rutte, hamwe n’abategetsi b’ibihugu by’uturere twa Scandinavia na Baltique.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaserukiwe n’uwungirije Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga,ushinzwe ibibazo by’Uburayi hamwe n’akarere ka Eurasia (Uburaya+Aziya), Jim O’Brien, Canada nayo ikaba yohereje Minisitiri w’Ingabo, Bill Blair

Twitter
WhatsApp
FbMessenger