Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste agiye gusimburwa ku buyobozi bwa AU
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yatangiye imyiteguro yo kuzasimbura Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku mwanya wa Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho biteganyijwe ko azatangira izi nshingano muri Mutarama 2027.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yavuze ko Ghana yiteze ko manda ya Mahama izagira uruhare mu kuzana impinduka no guteza imbere umugabane wa Afurika, ashingiye ku myiteguro irimo gukorwa n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu.
Ablakwa yatangaje ko Komite y’Abahanga ku rwego rwo hejuru yashyizweho na Mahama yamaze kumushyikiriza raporo eshanu zirimo gahunda y’ibikorwa by’ibanze n’umurongo w’imirimo azakurikiza mu gihe azaba ayoboye AU.
Yagize ati: “Manda ya Perezida Mahama itegerejweho impinduka n’umusaruro ukomeye kubera imyiteguro ikomeye iri gukorwa ndetse n’icyerekezo cye kirangwa n’ubushake bwo guteza imbere umugabane wacu.”
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) na bo bamaze gutanga inkunga yabo ku kandidatire ya Mahama. Uwo mwanzuro wafatiwe mu nama ya 68 isanzwe ya ECOWAS yabereye i Abuja, nyuma y’uko yari yanashyigikiwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango.
ECOWAS yavuze ko gushyigikira Mahama bizafasha kongera uruhare n’ijwi ry’Afurika y’Iburengerazuba ku rwego rw’umugabane, cyane cyane mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro, umutekano no guteza imbere ubukungu.
Umwanya wa Perezida wa AU usimburanywa buri mwaka hagati y’uturere dutanu tugize umugabane wa Afurika.
Mahama kandi afite izindi nshingano muri AU, aho ari intumwa idasanzwe mu bikorwa bijyanye n’ubutabera ku mateka y’Abanyafurika n’abakomoka muri Afurika, guteza imbere uburinganire no gushyigikira iterambere ry’ibigo by’imari byo muri Afurika.
