AmakuruPolitiki

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yeguye, Ousmane Sonko ategerejwe kongera kwinjira mu Nteko

Muri Sénégal hakomeje kuvugwa impinduka zikomeye muri politiki nyuma y’uko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, El Malick Ndiaye, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Ndiaye yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubitekerezaho cyane, avuga ko yashyize imbere inshingano igihugu kimufitiye ndetse n’inyungu rusange z’Abanyasénégal.

Yagize ati: “Nyuma yo gutekereza byimbitse no gushyira imbere inyungu z’igihugu, nafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal.”

Ibi bibaye mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yatangaje ko abagize Inteko bazaterana mu nama rusange ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026 saa tatu za mu gitondo.

Mu ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa harimo kongera kwakira mu Nteko depite Ousmane Sonko ndetse no gutora Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko.

Iyi nama itegerejwe cyane kuko ishobora kuzana impinduka nshya mu miyoborere ya Sénégal, cyane cyane nyuma y’izamuka rikomeye rya Sonko muri politiki y’icyo gihugu ndetse n’uruhare rwe rukomeye mu butegetsi buriho.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko kwegura kwa El Malick Ndiaye bishobora kuba bifitanye isano no gutegura uburyo bushya bw’imikorere hagati y’inzego za Leta no kongera gushyira imbaraga mu bumwe bwa politiki imbere mu gihugu.

Sénégal ikomeje kugaragara nk’imwe mu bihugu bya Afurika bifite demokarasi ihagaze neza, aho impinduka za politiki zikomeje gukorwa binyuze mu nzira z’amategeko n’ibiganiro bya politiki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger