AmakuruPolitiki

Musanze-Kinigi: Urubyiruko rwasabwe gukura amasomo mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo

Ku wa 25 Gicurasi 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi ruherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Kinigi.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Ngendahimana Pascal wari Umushyitsi Mukuru, Meya w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, inzego z’umutekano, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, abaturage ndetse n’inshuti z’Akarere.

Atangiza uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anaboneraho kubihanganisha no kubakomeza muri ibi bihe byo kwibuka.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi itatunguranye, kuko ibikorwa by’ivangura n’itotezwa ry’Abatutsi byatangiye kera mbere ya 1994, cyane cyane hagati ya 1990 na 1993, aho abaturage benshi batangiye kwicwa no guhigwa bazira uko bavutse.

Ati: “Icyari Komini Kinigi hamwe na Mukingo ni hamwe mu hantu hagaragaye ibikorwa bikomeye by’irondabwoko n’itotezwa ry’Abatutsi mbere ya Jenoside. Jenoside yatangiye gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa kare, mbere y’uko ikwira mu gihugu hose.”

Yibukije ko ku Rwibutso rwa Kinigi hashyinguwe imibiri y’Abatutsi 166 biciwe muri ako gace, ashimangira ko kubibuka ari ugusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Meya Nsengimana yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda n’uruhare rw’Ingabo za RPF Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, avuga ko iyo zitabaho Jenoside yari gukomeza guhitana benshi.

Yanagarutse ku kamaro ko gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, asaba abaturage cyane cyane urubyiruko gukomeza kwimakaza ubumwe, gukunda igihugu no kwanga ibikorwa byose bishobora gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bahoze ari abasirikare ba RPF Inkotanyi, Ngarambe Vedaste, yagarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, ashimangira ko Ingabo za RPF zakomeje ibikorwa byo gutabara abaturage no guhangana n’abicanyi bari bamaze kuzengereza abaturage b’Abatutsi.

Yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo akwiye kubera isomo Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo bakomeze guharanira igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro.

Ubuhamya bwatanzwe na Nyirasebura Drocelle bwakoze ku mitima ya benshi. Yasobanuye uburyo yahizwe hamwe n’umuryango we mu gihe cya Jenoside, ndetse uburyo yabonye nyina yicirwa imbere ye mu buryo bw’agashinyaguro.

Yavuze ko Jenoside yari yarateguwe kuva kera, kuko abicanyi bari basanzwe babana n’abo bishe, ndetse bamwe bakaba barari barafashijwe n’imiryango yabo mbere y’uko bahinduka abicanyi.

Mu buhamya bwe, Drocelle yagaragaje uburemere bw’umubabaro Jenoside yasize mu miryango myinshi, ariko anashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabarokora.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Ngendahimana Pascal, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda, ndetse ko ari uburyo bwo guhangana n’abagoreka amateka cyangwa abapfobya Jenoside.

Ati: “Kwibuka ni ugusigasira ukuri kw’amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya kandi wo kwigisha urubyiruko kugira ngo amateka nk’aya atazongera kubaho ukundi.”

Yasabye urubyiruko gukura amasomo muri aya mateka mabi igihugu cyanyuzemo, rugaharanira kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’iterambere ridaheza.

Yanijeje ko hari gahunda yo gukomeza kubungabunga no guteza imbere amateka y’Urwibutso rwa Kinigi kugira ngo ruzakomeze kubera isomo Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda.

Umuhango waranzwe no kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguwe muri uru rwibutso, ndetse hanasabwa Abanyarwanda bose gukomeza kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera kubaho ukundi.

Inkuru yateguwe na Théogène Habumuremyi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger