Mukobwa, dore ingaruka zigutegereje niba ukundana n’abasore benshi
Mu buzima bwa buri munsi, urukundo ni kimwe mu bintu bigira uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu. Gusa hari bamwe bajya bishora mu gukundana n’abasore benshi icyarimwe, rimwe na rimwe babifata nk’imyidagaduro cyangwa uburyo bwo gushaka amafaranga, impano cyangwa kwamamara.
Nubwo bishobora kugaragara nk’ibisanzwe kuri bamwe, hari ingaruka nyinshi bishobora gukururira umukobwa mu mubiri, mu mitekerereze no mu mibereho ye.
Iyo umuntu akundana n’abasore benshi icyarimwe, akenshi bimutera kubaho mu buzima bwo guhisha no kubeshya.
Buri munsi aba afite ubwoba bwo gufatwa cyangwa se umwe mu bakunzi be akamenya ukuri. Ibyo bishobora kumuviramo guhora afite stress, kutigirira icyizere ndetse rimwe na rimwe bikamugeza ku kwiheba.
Hari kandi ikibazo cyo gutakaza icyubahiro n’icyizere mu bantu. Iyo umuntu amenyekanyeho kugirana umubano n’abasore benshi, bishobora gutuma bamwe batakaza icyizere bamugiriraga.
Mu muryango, mu nshuti cyangwa mu kazi, bishobora kugira ingaruka ku buryo abandi bamufata cyangwa bamubonamo.
Ikindi gikomeye ni uko bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane igihe hatubahirizwa uburyo bwo kwirinda.
Ubuzima ni bwo shingiro rya byose, kandi icyemezo umuntu afata uyu munsi gishobora kugira ingaruka ku hazaza he.
Abahanga mu mitekerereze bavuga kandi ko gukundana n’abantu benshi icyarimwe bishobora gutuma umuntu atabasha kubaka urukundo nyarwo rushingiye ku kuri, icyubahiro no kwizerana.
Akenshi umuntu arangara, ntamenye uwo akunda by’ukuri, bikarangira nta mubano uramba abashije kubaka.
Hari n’igihe bishobora guteza amakimbirane, ishyari cyangwa urugomo hagati y’abo basore, cyane cyane iyo umwe amenye ko atari wenyine. Ibi bishobora no gushyira umukobwa mu bibazo bikomeye birimo guhohoterwa cyangwa gutakaza amahoro yo mu mutima.
Gukundana si amarushanwa cyangwa uburyo bwo kwiyerekana. Urukundo rwiza rushingira ku kuri, kubahana no kugira intego nziza z’ahazaza. Kwitwararika mu rukundo no gufata ibyemezo biboneye bifasha umuntu kurinda agaciro ke no kubaka ejo heza.


