AmakuruPolitiki

Perezida William Ruto yatumye nta muntu uzajya agorwa no kujya muri Kenya

Perezida wa Kenya William Ruto, atangaje ko kuva muri Mutarama 2024, nta mugenzi n’umwe wo ku Isi uzongera kwakwa Visa yo kwinjira mu gihugu ayoboye.

Yafashe uyu mwanzuro nyuma y’iminsi mike atangaje ko guhera mu Ukuboza 2023, umunyafurika wese yemerewe kwinjira muri Kenya nta Visa abanje gusaba.

Ibi bivuze ko bitazasaba ko umuntu uwo ari we wese uturutse impande zose z’isi asaba viza kugira ngo abone kwinjira muri Kenya.

Mu ijambo yagejeje ku bantu ku isabukuru y’imyaka 60 ishize Kenya ibonye ubwigenge, William Ruto yatangaje ku mugaragaro ko kuva muri Mutarama 2024, Leta ye igiye gukuraho ibijyanye no gusaba Visa ku bantu bose bagiye muri Kenya.

Kugira ngo iyi politiki nshya ishyirwe mu bikorwa,Perezida Ruto yavuze ko Leta yashyizeho urubuga rw’ikoranabuhanga ruzajya rufasha abagenzi bose bajya muri Kenya kwimenyekanisha hakiri kare mbere yo kwinjirayo.

Ibi bisobanuye ko abagenzi bose bazajya bashaka gutemberera muri Kenya bazajya babanza kwemererwa kuhasura binyuze ku ikoranabuhanga.Kenya n’igihugu kizwiho gukurura ba mukerarugendo.

Yagize ati “Guhera muri Mutarama 2024, Kenya igiye kuba igihugu kitaka Visa.Ntabwo bizaba bikiri ngombwa kuri buri wese utuye isi kwikorera umuzigo wo gushaka Visa mbere yo kuza muri Kenya.”

Yongeyeho ati :”Kenya ifite ubutumwa bworoshye ku bantu bose batuye isi: Murakaza neza mu rugo.”

Kenya ikoze ibi mu gihe ibindi bihugu byinshi bikomeje koroshya uburyo bwo kubyinjiramo no gukomorera bimwe mu bihugu ko abaturage babyo babyinjiramo batatse Visa.

Ibinyamakuru birimo The East African byatangaje ko Perezida Ruto avuga ko yabikoze mu ntumbero yo guteza imbere ubukungu binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger