AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yagaragaje ko UPDF imereye nabi ibyihebe bya ADF

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko nibura ibyihebe 200 bya ADF, bifatanya n’umutwe wiyise Leta ya Kisilamu byiciwe mu bitero by’indege byakozwe na Uganda muri Nzeri.

Ubusanzwe ibi byihebe byo muri Uganda byiganjemo abayisilamu, ADF, byatangiye gukora mu myaka ya za 1990 rwagati mu burasirazuba bwa DR Congo, aho bimaze kwica ibihumbi by’abasivili muri RDC.

Perezida Museveni abinyujije kuri X,yahoze ari Twitter,yavuze ko abagera kuri 200 muri bo bishwe mu bitero byagabwe ku ya 16 Nzeri.Ati”Twagabye ibitero by’indege ku byihebe muri Kongo.”

Perezida Museveni yongeyeho ko kuva icyo gihe, ibitero byinshi byarakozwe,gusa ntiyatanze ibisobanuro birambuye.

Aganira na AFP, Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Felix Kulayigye, yemeje ko perezida yavugaga ku nyeshyamba za ADF.

Ibi byihebe birashinjwa kuba byarishe abaturage ibihumbi n’ibihumbi muri DR Congo mu myaka yashize ndetse no kugaba ibitero bya kijihadiste ku butaka bwa Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger