AmakuruInkuru z'amahanga

Umugore umaze igihe afungiwe kwica abana be yagizwe umwere

Umugore wigeze kwitwa “Umubyeyi mubi kurusha abandi muri Australia” yahanaguweho ibyaha yari yarahamijwe byo kwica abana be bane.

Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya New South Wales kuri uyu wa kane rwanzuye ko ikimenyetso cyashingiweho mu guhamya ibyaha Kathleen Folbigg “atari icyo kwizerwa”.

Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, uyu mugore w’imyaka 56 yafunguwe ahawe imbabazi, nyuma yo kumara imyaka 20 muri gereza.

Kathleen yishimiye aya makuru mashya ariko avuga ko ibimenyetso by’uko ari umwere byakomeje “kwirengagizwa no kwangwa” mu myaka za mirongo ishize.

Imbere y’urukiko kuri uyu wa kane yagize ati: “Ubutegetsi bwakomeje kumpamya icyaha aho kwemera ko rimwe na rimwe abana bashobora kandi bapfa bitunguranye bititezwe kandi bigashengura imitima.”

Urubanza rw’uyu mugore byavuzwe ko ari icyasha kirenze ibindi n’akarengane gukomeye mu bucamanza bwa Australia.

Rwarebaga impfu z’abana bane b’impinja Caleb, Patrick, Sarah, na Laura – buri wese wapfuye bitunguranye hagati ya 1989 na 1999, bafite hagati y’iminsi 19 n’amezi 18.

Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bavugaga ko yabicaga atumye babura umwuka.

Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bitimbitse, rukoresha agenda ya Kathleen yandikagamo amakuru ye buri munsi – ibintu bitasuzumwe n’abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe – ruhamya ko ari umugore udashobotse, kandi wabaswe n’umujinya.

Mu 2003 yakatiwe gufungwa imyaka 40 ahamijwe guhotora Sarah, Patrick na Laura, no kwica Caleb atabigambiriye.

Mu bujurire iki gihano cyaje guhindurwamo imyaka 30, ariko uyu mugore yatsinzwe n’izindi manza nyinshi zari zigamije guhindura uyu mwanzuro.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hatangijwe iperereza rishya kandi ryimbitse ku rubanza rwe, ryanzuye ko nta bimeneyetso ntashidikanywaho byashingiweho mu kumuhamya ibyaha.

Iri perereza ryerekanye ibimenyetso bya siyanse bihamya ko abana be bashobora kuba barapfuye ku mpamvu zisanzwe kubera imiterere idasanzwe y’uturemangingo.

Ibi byari ikimenyetso “gikomeye” cyatumye uyu munsi kuwa kane agirwa umwere ku byaha byose yari yarahamijwe, nk’uko byavuzwe n’umucamanza Andrew Bell.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Kathleen ryemeje ko ubu rigiye kumusabira impozamarira, ariko ntabwo ryavuze ngo ni angahe.

Uru rubanza rw’uyu mugore rwakurikiwe na benshi ku isi bashinje ubucamanza bwa Australia kugenda buhoro mu kwemera ibimenyetso bya siyanse.

Kathleen yagize ati: “Ndashima ko siyanse igezweho n’ubuhanga bwa ‘genetics’ byatanze ibisubizo ku buryo abana banjye bapfuye.

“Gusa, no mu 1999, twari dufite ibisubizo by’amategeko byerekanaga ko ndi umwere.

“[Abashinjacyaha] bafashe amagambo yanjye mu kindi gisobanuro bayakoresha banshinja…Nizeye ko nta wundi uzongera kubabara uko nababaye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger