Perezida Museveni yasabye ikintu gikomeye abasirikare 19 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu ijambo rye, perezida Yoweli Kaguta Museveni yashimiye aba basirikare ku ruhare bagize mu kubaka no guteza imbere UPDF, ashimangira ko bakomeje kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ikinyabupfura no kwitangira inshingano.
Yabagiriye inama yo gukoresha neza amafaranga bahawe nyuma yo kuva mu gisirikare, bakirinda kuyashora mu mishinga minini cyangwa idafite umutekano ishobora kubateza igihombo.
Museveni yabashishikarije cyane cyane kureba ku ishoramari ritekanye, harimo impapuro mpeshamwenda za Leta, avuga ko zishobora kubaha inyungu badakeneye gukomeza gukora cyane.
Yatanze urugero avuga ko umuntu washora miliyoni 600 z’Amashilingi akabona inyungu ya 15% ku mwaka, ashobora kwinjiza miliyoni 90 z’Amashilingi mu mwaka umwe.
Umukuru w’igihugu kandi yabasabye gutangirira ku mishinga mito kandi yoroshye gucunga, aho guhita bashora amafaranga menshi mu bikorwa bishobora kubahombya. Yavuze ko amafaranga ashobora kubanza kubikwa kuri konti z’igihe cyagenwe, inyungu zikazakoreshwa mu bindi bikorwa birimo ubworozi bw’amafi n’amacumbi akodeshwa.
Mu basirikare basezerewe harimo Gen. Edward Katumba Wamala, Lt. Gen. Charles Otim Awany, Lt. Gen. Charles Angina na Maj. Gen. Abel Kandiho, bari bamaze imyaka bakora imirimo itandukanye mu buyobozi n’inzego za UPDF.
Uhagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Gen. Katumba Wamala, yavuze ko basize UPDF ari ingabo zishingiye ku ikinyabupfura, ubwitange n’indangagaciro zikomeye.
