AmakuruPolitiki

DRC: Patrick Muyaya yihanangirije abatekereza kuzahungabanya umutekano mu matora

Umuvugizi wa leta ya Rupubulika ya Congo, Patrick Muyaya, yifashishije urubuga rwa X yatangajwe ko “guhungabanya kose imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntikuzihanganirwa”.

Yasabye amashyaka n’abakandida bari mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira imyifatire ikomeza ituze muri rubanda.

Ni nyuma y’uko umukandida Moïse Katumbi asubitse kwiyamamariza mu mujyi umwe na Tshisekedi kubera gutinya ubushotoranyi bushobora kuvuka buturutse mu bamurwanya.

Yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) ko kubera urugomo rwabaye ejo aho yariho yiyamamariza asubitse ukwiyamamaza i Kananga.

Katumbi yavuze ko amashusho, amasasu nyayo ya polisi, n’abatangabuhamya byerekana ko “ibyabaye [i Kananga] byari byateguwe…bigamije kugera ku cyaha”.

Yasabye ko abateguye ibyabaye i Muanda bagomba kumenyakana, bagakurikiranwa kandi bagahanwa.

Yakomeje agira ati:“Kugira ngo hataba ubundi bushotoranyi, mfashe umugambi wo gusubika kubonana n’abaturage ba Kananga na Tshikapa”

Kuri uyu wa gatatu byari biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi na Moise Katumbi bahabwa amahirwe kurusha abandi mu matora ya perezida wa DR Congo, biyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central.

Guverineri w’Intara ya Kasai Central yari yasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwayo bwafashe ingamba z’umutekano mu kurinda abo bakandida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo.

Muri izo ngamba hari harimo ko abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu mujyi kandi bawugeramo mu masaha atandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger