Perezida Kagame yifatanyije na Qatar mu gusezera Sheikh Hamad, umuyobozi wahinduye isura y’igihugu
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye umuhango wo gusezera Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, akaba yarasize amateka akomeye mu iterambere ry’iki gihugu.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yitabye Imana ku wa 12 Nyakanga 2026. Mu myaka 18 yamaze ayoboye Qatar, yagize uruhare rukomeye mu kuyihindura igihugu gifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu bukungu, politiki, itangazamakuru, siporo n’ububanyi n’amahanga.
Ubutegetsi bwe bwatangiranye n’impinduka zikomeye mu buryo Qatar yakoresha umutungo wayo kamere, cyane cyane gaz karemano. Igihe yafata ubuyobozi mu 1995, Qatar yari igihugu gito cyo mu Kigobe cy’Aba-Perse cyari kigishingiye cyane ku musaruro wa peteroli, gifite umutungo wa gaz ariko utarabyazwa umusaruro uhagije.
Muri icyo gihe, umusaruro mbumbe w’igihugu wari hafi miliyari 8 z’Amadolari ya Amerika, ndetse ibikorwa remezo n’inganda byari bikiri ku rwego rwo hasi.
Ariko nyuma y’imyaka 18 y’ubuyobozi bwa Sheikh Hamad, Qatar yari imaze guhinduka igihugu gikomeye mu bukungu bw’Isi. Yabaye igihugu cya mbere mu kohereza hanze gaz itunganyijwe (LNG), itangira kugira uruhare rukomeye mu ishoramari mpuzamahanga, ndetse yubaka izina mu itangazamakuru binyuze mu bigo byayo byagize ijambo ku Isi.
Ni na muri icyo gihe Qatar yabonye uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi cya FIFA cya 2022, ibintu byagaragaje ubushobozi bw’igihugu mu gutegura imishinga minini y’ibikorwaremezo.
Icyerekezo cya Sheikh Hamad cyari ugukoresha umutungo kamere w’igihugu nk’urufatiro rwo kubaka ubukungu burambye no guteza imbere inzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi, siporo n’ububanyi n’amahanga.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, amafaranga yinjizwaga avuye mu ngufu yashowe mu bikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, ibitaro, ikibuga cy’indege n’ibindi bikorwa byagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Mu 1995, Qatar yari ifite abaturage batagera kuri miliyoni imwe, ariko uko imyaka yagiye ishira umubare wabo warazamutse, kugeza aho ubu barenga gato miliyoni ebyiri. Muri icyo gihe kandi, umusaruro w’umuturage wazamutse cyane, aho wageze ku rwego rwo hejuru ku Isi.
Mu rwego rw’uburezi n’ubuzima, Qatar nayo yateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 1998, iki gihugu cyari gifite ibitaro bine gusa, ariko mu 2012 byari bimaze kugera kuri 13, harimo ibigo byihariye nka Heart Hospital ndetse na Aspetar, kizobereye mu buvuzi bw’abakinnyi.
Sheikh Hamad yeguriye ubutegetsi umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu 2013, asiga igihugu gifite ubukungu bukomeye n’uruhare runini muri politiki mpuzamahanga.
Urupfu rwe rwasize benshi bibuka uruhare yagize mu guhindura Qatar, ayivana ku rwego rw’igihugu gito cyo mu Kigobe ayigira kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye ku Isi.

