AmakuruImikino

FERWAFA yavuze ku makimbirane avugwa hagati yayo na APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko nta kibazo na kimwe rihanganye na APR FC, rinasobanura ko nta makimbirane azigera aba hagati y’impande zombi.

Ibi byatangajwe nyuma y’igihe hari hamaze iminsi humvikana amakuru avuga ko APR FC na FERWAFA batari bafitanye umubano mwiza, cyane cyane bitewe n’ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa mu mwaka w’imikino ushize.

Muri icyo gihe, APR FC yagiye igaragaza kenshi kutishimira imisifurire ndetse n’ibindi byemezo bifatwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bituma bamwe babihuza n’uko yaba ifitanye ikibazo n’ubuyobozi bwa FERWAFA, by’umwihariko Perezida wayo, Shema Ngoga Fabrice.

Icyakora, Shema Ngoga Fabrice yahakanye ibyo byose, avuga ko nta kibazo na kimwe FERWAFA ifitanye na APR FC.

Ati: “Iyo muvuga ngo APR FC ifitanye ikibazo na FERWAFA, mwebwe mukizi mwakimbwiye.”

Yakomeje agira ati: “Nta kibazo dufitanye. APR FC ni ikipe nkuru, twagirana ikibazo gute? Ni ikipe nkuru, iratsinda, igiye kuduhagararira mu mikino Nyafurika. Uyu mwaka twabanye neza, n’umwaka utaha tuzabana neza.”

Perezida wa FERWAFA yasobanuye kandi ko kuba APR FC hari igihe ishobora kutishimira ibisubizo cyangwa ibyemezo byafashwe na Komisiyo zitandukanye, bidahita bisobanura ko hari amakimbirane hagati yayo na FERWAFA.

Ati: “APR FC niba yaranditse rimwe ntisubizwe mu buryo ishaka, ntibivuze ko hari ikibazo. Njye ntabwo njya mu nama za Komisiyo zifata ibyemezo, nanjye inshuro nyinshi mbisoma nkamwe.”

Shema Ngoga Fabrice yongeyeho ko FERWAFA nta kibazo ifitanye n’indi kipe iyo ari yo yose, ashimangira ko umubano hagati y’ishyirahamwe n’amakipe ugomba gushingira ku bufatanye no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

APR FC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo gukomeza kuba imwe mu makipe akomeye mu gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger