Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yemeje Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yemeje Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Kanama 2021.

Antoine Anfré uvugwa muri Raporo Duclert nka Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu iki gihugu nta Ambasaderi kigira mu Rwanda, ibi bikaba bibayeho nyuma y’uruzinduko rwiswe urw’amateka perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse kugirira mu Rwanda rugasa n’urushyize iherezo ku bibazo byari byitambitse mu mibanire y’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda mu kwezi gushize nibwo yagennye ugomba guhagararira igihugu cye nka Amabasaderi.

Ambasaderi Anfré umaze kwemezwa n’u Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali. Ni mu gihe ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda byayoborwaga na Chargé d’affaires witwa Jérémie Blin wasimbuye Etienne de Souza, kuva aho Michel Flesch, wasoje imirimo ye muri Nzeri 2015 nka Ambasaderi agendeye.

Anfré w’imyaka 58 asanzwe ari amenyereye dipolomasi, yari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

Izina rye rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert.

Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri raporo Duclert agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda.

Antoine Anfré yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 yagizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger kugeza muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

Antoine Anfré Yemejwe nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger