AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Lt.Gen Mubarakh Muganga

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu mapeti umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General wuzuye.

Kuwa 05 Kamena 2023 nibwo Lt Gen Mubarakah Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,avuye k’umwanya w’ Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Lt Gen Mubarakh Muganga ufite ubunararibonye bw’igihe kirenga imyaka 30 mu gisirikare,afite imyaka 56.Yavutse mu 1967 avukira mu buhunzi Uganda.

Ni umwe mu bayoboye Ingabo z’u Rwanda bataragera ku ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye, nk’uko byagenze kuri Lt Gen Charles Kayonga. General Mubarak Muganga ni umwe mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger