AmakuruUburezi

Abasoje muri MIPC biyemeje kuba intangarugero ku isoko ry’umurimo

Abasoje amasomo yabo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated polytechnic Colleges (MIPC) biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe n’iri shuri bakaba indashyikirwa ku isoko ry’umurimo,guhanga udushya n’umurimo unoze.

Bagaragaza ko ibyo bigishijwe mu mashami atandukanye, bibategura neza kuba barwiyemezamirimo, abakozi b’ibigo bitandukanye Kandi bakabikora baharanira iterambere nk’uko babitojwe ndetse bakanabigira indangagaciro yabo.

Ibi babigarutseho mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo yabo bari bamaze igihe bahererwa muri iri shuri(Graduation Ceremony), wabaye kuwa 15 Ukuboza 2023.

NSABIMANA Jean Claude w’imyaka 47 y’amavuko usoje amasomo ye mu by’ubwubatsi Civil engineering yabwiye Teradignews ko anejejwe no kuba ashyize umufuniko kuri iki cyiciro cy’amasomo n’ubwo bitamworoheye nk’umuntu wiganaga n’ikigero cy’abo aruta cyane, ngo ariko ibi bikaba biri mu bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo agere ku ntego ye neza.

Yagize ati:” Ubu ngiye ku isoko ry’umurimo ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nize Kandi ngahanga imirimo inatanga n’akazi, icya mbere naje kwiga ibintu nkunda Kandi nifuza ko nabyaza umusaruro ufatika nkagirira ishuri n’igihugu akamaro, Uko nize bitanyoroheye ariko nkabyakira Kandi ngakora cyane bitewe n’uko niganaga n’abana ndumva(….)ubu mfite imyaka 47, ni nako ngiye gukomerezaho no hanze ngahatana mpaka …kuko ubushake ni ubushobozi”.

Aba banyeshuri basoje amasomo yabo, bemeza ko hari ibyo bigiye kuri bakuru Babo basoje mbere, dore ko abenshi muri bo ari nabo bagize uruhare mu mitegurire y’iki gikorwa haba Photography, Decorations n’ibindi bitewe n’ibyo bize.

Ngenzi Aimable usoje mu ishami ry’ibaruramari (Accountants) yagize ati: Kuba nsoje kwiga ndabikesha umurava no gukora cyane ndetse ibyinshi bikava ku barimu beza dufite hamwe n’ubushake bw’Imana, ari nayo mpamvu amahirwe tugize dukwiye kuyabyaza umusaruro tukanagera ikirenge mu cya bakuru bacu batubanjirije kuko abenshi nibo bagize uruhare mu itrgurwa ry’uyu munsi mu bumenyi bafite”.

Umuyobozi w’iri Shuri Pasieri Vital Manirakiza avuga ko bizeye imbaraga z’abakandida 196 bo mu mashami atandukanye boherejwe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati:Kuri uyu munsi twohereje ku isoko ry’umurimo abakozi 196 bo mu mashami atandukanye,hari Hospitality, civil engineering,Travel and Tourism Management, Accountanting,…..icyo twabasabye ni ukwitwara neza ku isoko ry’umurimo Kandi icyo twabasabye ni ukurangwa n’ikinyabupfura kubera y’uko umuntu ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse ni byiza rero ko umuntu agira izo mpano zombi zuzuzanya, ibi bimufasha kuba yakorana neza nabo asanze ndetse nawe ubwe”.

Uyu muyobozi yashimiye abize muri iki kigo bakomeje guhanga umurimo n’udushya bifasha ingeri z’abantu batandukanye haba mu mitangire ya serivise ndetse no guhanga imirimo itanga akazi ku bandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger