AmakuruPolitiki

DRC: CENI yemeje ko yagabweho akavagari k’ibitero mu kwangiza amatora

Perezida wa komisiyo yigenga y’amatora (CENI), Dénis Kadima, yemeje ko sisitemu ya mudasobwa y’iki kigo yibasiwe n’ibitero 3,244 by’ikoranabuhanga,ku wa kabiri, tariki ya 19 Ukuboza honyine, umunsi umwe mbere y’uko amatora aba.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari mu kigo cya Bosolo, cyashinzwe i Gombe hagamijwe gukusanya muri rusange ibyavuye mu matora, Dénis Kadima yashimangiye ko Ceni ihora yibasirwa n’ibi bitero, ariko ko yashoboye guhagarika ibyageragejwe byose bitewe n’ingamba z’umutekano zashyizweho mu mezi ashize.

Mu kiganiro na ACTUALITE.CD na RTNC,Dénis Kadima yagize ati:”Ceni ifite abagizi ba nabi benshi. Duhura n’ibitero buri munsi. Kugira ngo nguhe igitekerezo, ejo twahuye n’ibitero 3,244. Twarabitsinze byose. Hari abagizi ba nabi bagerageza kwinjirira sisitemu yacu.

Imana ishimwe twayongereye imbaraga mu mezi ashize. Dufite umutekano rwose. ”

Ibi bitero bigamije kugerageza kwiba amajwi y’ibiva mu matora ari kuba uyu munsi, ndetse binashimangira amagambo yavuzwe na Jean Pierre Bemba, minisitiri w’ingabo muri Kongo akaba n’umwe mu bagize ishyaka rya Union sacrée, ihuriro rya Perezida Félix Tshisekedi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger