AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yayoboye inama nkuru ya Gisirikare

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye inama nkuru ya gisirikare yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe igorora.

inama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo mu 2023.

Yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abasirikare n’abapolisi bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingingo zaganiriweho muri iyi nama.

Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere.

Inshuro nyinshi, iyo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, akunda kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, gukomera ku kinyabupfura n’amahame biranga RDF.

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Inama nk’iyi yaherukaga muri Gicurasi mu 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger