Amakuru ashushyePolitiki

Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira yakubise igihwereye

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatesheje agaciro gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda, bijyanye no kuba ibihugu byombi byarasinyanye amasezerano mu buryo butemewe.

Ni icyemezo cyatangajwe n’umucamanza Robert Reed.

Uyu mucamanza yasobanuye ko abimukira bakoherezwa mu Rwanda baba bafite ibyago byo gusubizwa mu bihugu bakomokamo, mu gihe ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza butatekerezwaho neza.

Ni icyemezo Reed yatangaje ko cyashingiye ku masezerano mpuzamahanga atandukanye u Bwongereza bwashyizeho umukono arimo irirebana n’ishyirwaho ry’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yasinywe muri Mata 2022. Abimukira ba mbere bagombaga kugera i Kigali muri Kamena, uwo mwaka, gusa ubwo indege yiteguraga kuzana icyiciro cya mbere, uru rukiko rw’i Burayi rwarayihagaritse.

Mu gihe hari hategerejwe iki cyemezo, bamwe mu baminisitiri n’abashingamategeko bo mu ishyaka Conservatives bari bahaye guverinoma icyifuzo cy’uko u Bwongereza bwahindura itegeko rirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ku buryo uru rukiko rw’i Burayi rutakongera kubugiraho ububasha.

Uyu mucamanza, mu mwanzuro yasomye, yavuze ko n’ubwo iki gihugu cyakwikura mu bubasha bw’uru rukiko, gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izakomeza kunyurana n’amategeko mpuzamahanga, kuko u Bwongereza bwasinye amasezerano menshi yayigonga.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ababajwe n’icyemezo cy’uru rukiko, ariko ngo guverinoma ye izakora ibishoboka byose, ishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye imaze amezi itegura, hagamijwe guhagarika ubwato bujyana abimukira mu gihugu.

Sunak yagize ati: “Uyu munsi twabonye icyemezo cy’urukiko kandi tugiye gutekereza ibyo twakurikizaho. Ntabwo ari byo twari twiteze ariko tumaze amezi make ashize dutegura uburyo bwose kandi turacyahagaze ku guhagarika ubwato.”

Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, yirinze kugira byinshi ivuga kuri kiriya cyemezo, gusa igaragaza ko itemeranya n’urukiko ku bijyanye no kuba u Rwanda atari igihugu gitekanye cyakwakira abimukira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger