AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Bubiligi

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ari mu guhugu cy’ Ububiligi aho azitabira inama ya 12 ngarukamwaka nyaburayi ku iterambere izwi nka “European Development Days” biteganyijwe ko  izaba kuva ku italiki ya 5 kugeza ku ya 6 Kamena 2018.

Kuri uyu munsi Perezida Kagame yahuye Perezida w’ inama nyobozi y’ umuryango w’ ubumwe bw’uburayi  (European Council) Donald Tusk bagirana ibiganiro  mbere yuko ku munsi w’ejo ku wa 05 Kamena. Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azahura  n’Umwami Philippe w’u Bubiligi ndetse anagirane ibiganiro na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida Kagame azgeza ijambo kubazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere, umuhango  uzitabirwa n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Umwamikazi Mathilde w’ Ububiligi; Umwamikazi Letizia wa Espagne, Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta, Perezida Roch Marc Christian Kabore wa Burkina Faso, Perezida George Manneh Weah wa Liberia, Minisitiri w’intebe Erna Solberg wa Norvège, Umunyamabanga wungirije wa Loni Amina Mohammed na Perezida w’ inteko ishinga amategeko y’ Uburayi, Antonio Tajani.

Iyi nama y’uyu mwaka izibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo. Uyu ni umwanya mwiza ku Rwanda wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo n’isi muri rusange.

Perezida Paul Kagame na Perezida w’ inama nyobozi y’ umuryango w’ ubumwe bw’uburayi  (European Council) Donald Tusk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger