Amakuru

Akarere ka Huye kabonye umuyobozi w’agateganyo

Kuri uyu wa mbere, inama njyanama y’akarere ka Huye yatoye by’agateganyo Mme Uwamariya Veneranda nk’umuyobozi w’aka karere, wasimbuye Kayiranga Muzuka Eugene uherutse kweguzwa na njyanama y’aka karere ari kumwe na babiri mu bari bamwungirije.

Aya matora y’abagize njyanama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kamena 2015.

Abajyanama 25 bose bagombaga gutora bemeje ko uyu mugore aba ayoboye aka karere, mbere y’uko amatora ya nyayo azashyiraho ubuyobozi aba.

Umuyobozi mushya w’akarere ka Huye yasabwe kwirinda gukora amakosa nk’ay’abamubanjirije kandi akazirikana aho igihgu kigana.

“Aho igihugu kigana urahazi. Turakwizeye. Kuba wayoboraga Komisiyo y’imibereho myiza neza, biranyizeza ko n’ibindi uzabikora neza.” Jean Chrisostome Ngabitsinze, Perezida wa njyanama y’akarere ka Huye.

Mureshyankwano Marie Rose uyobora Intara y’amajyepfo na we wari witabiriye aya matora, yasabye Inama Njyanama gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bakosore ahari amakosa.

Ati “Kuba mwaravuze muti komite nyobozi yari isanzwe ibe iruhutse, cyangwa ijye gukora ibindi, ni uko mwabonaga bikwiye.”

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo Inama njyanama y’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nyuma yo kubashinja imikorere idahwitse ishingiye ku gukoresha nabi imari ya Leta no kwihererana ibyo bakora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger