AmakuruImyidagaduro

King James arakora iki? Abafana ntibumva ibyabaye mu minsi itatu gusa

Bamwe ntibabyumva, abandi bumiwe, ukuntu mu minsi 3 gusa umuhanzi King James yamaze kugurisha amatike yose y’igitaramo cye cya ’20 Years of King James.’

Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, kizabera muri Kigali Arena tariki ya 1 Kanama 2026, amatike yashyizwe ku isoko tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Mu buryo bwatunguye benshi ni uko iyi Arena yakira ibihumbi birenga 10, ejo tariki ya 5 Gicurasi amatike yose yari yamaze gushira (Sold-out).

Itike ya make y’ahasanzwe ikaba yari ibihumbi 15 n’aho iya menshi yari ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko amatike ashize, benshi bagaragaje amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bamusaba ko yabyigaho igitaramo akakimurira muri Stade Amahoro.

Ni mu gihe hari n’abavuga ko akwiye gukora ikindi gitaramo tariki ya 2 Kanama 2026 maze abacikanywe bakabashyiriramo amatike nabo bakazaza ku munsi ukurikiyeho.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abategura iki gitaramo, Intore Entertainment na King James nabo batunguwe n’uburyo amatike yashize, ku buryo nabo baba batangiye kureba niba hari uburyo aba bataguze amatike nabo bafashwa wenda hategurwa igitaramo cya kabiri ku munsi ukurikiyeho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger